Choose a track to play
Ubwo nagendagendaga
Nitegereje uko musenga
Nabonye igicaniro cy'Imana itamenywa
Iyo iyo iyo niyo njye mbabwira
Yayindi musenga mutazi
Mwambaza mutera hejuru
Nabonye igicaniro cy'Imana itamenwa
Iyo iyo iyo niyo njye mbabwira
Niyo Mana yaremye ijuru n'isi
Ntabwo iba murusengero zubatswe n'abantu
Ntamaboko y'abantu yagira icyo ayifasha
Niyo nyiri mbaraga kandi niyo nyiri bugingo
Iyo niyo Data iyo niyo Data
Bidasubirwaho niyo Data
Ishusho y'Imana itagaragara
Yahishuwe n'umwana wayo Yesu
Ubonye uwo mwana aba abonye Data
Kandi muriwe harimo ubugingo